24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeAndi makuruHabaye Impanuka ikomeye cyane ya Howo yahitanye batatu, ikomeretse abandi babiri

Habaye Impanuka ikomeye cyane ya Howo yahitanye batatu, ikomeretse abandi babiri

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo, yahitanye abanyerondo babiri na shoferi wari uyitwaye,inakomeretsa tandiboyi wayo n’umunyerondo umwe. 

Iyi mpanuka yabaye ahagana saa saba z’ijoro rishyira kuwa 26 Mata 2024, ibera mu mudugudu wa Karukoranya A, Akagari ka Kavumu, Umurenge wa Busasamana, ahitwa i Mugandamure. 

Ni ikamyo ya Howo yavaga mu bice by’i Huye yerekeza i Muhanga, maze igeze ahitwa i Mugandamure ita umuhanda igonga igiti cyari cyugamyemo abanyerondo batatu, babiri muri bo bahita bapfa undi arakomereka. 

Amakuru akomeza avuga ko na shoferi wari uyitwaye yahise yitaba Imana mu gihe umutandiboyi bagendanaga we yakomeretse, ubu akaba arwariye mu bitaro bya Nyanza. 

Abageze ahabereye iyi mpanuka babwiye IGIHE ducyesha iyi nkuru ko uyu mushoferi ashobora kuba yari yanyoye ibisindisha, kuko ngo yirukaga cyane, kandi ngo na nyuma y’impanuka,umubiri we wangiritse cyane aho n’umurambo we byagoranye kuwukura mu modoka, ibishimangira ubukana bw’iyo mpanuka. 

Umuvugizi w’Ishami rishinzwe Umutekano wo mu muhanda muri Polisi y’Igihugu, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi umuyobozi w’ikinyabiziga yagenderagaho. 

Yagize ati “Umushoferi yagenderaga ku muvuduko mwinshi, ndetse yakoze impanuka amaze kunyura ku bapolisi bacu bari ku muhanda baramuhagarika aranga, hanyuma ageze hirya gato ahita ata umuhanda agonga igiti, bituma anagonga abantu batatu bari bacyugamyemo, babiri muri bo bahita bitaba Imana”. 

SP Kayigi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika , bakirinda kwirara mu gihe bari mu muhanda kuko ngo bikekwa ko uwo mushoferi yari yiraye cyane ko atwaye imodoko nijoro. 

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera iri mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyanza, mu gihe tandiboyi n’umunyerondo warokotse impanuka nabo ariho barwariye. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here