24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeAndi makuruUbuyobozi bwamenye icyishe umwarimukazi w’imyaka 25 uheruka kwiyahura bikomeza kuzamura urujijo bitewe...

Ubuyobozi bwamenye icyishe umwarimukazi w’imyaka 25 uheruka kwiyahura bikomeza kuzamura urujijo bitewe nibyo bumvise mbere y’uko apfa.

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Kayitesi Josiane w’imyaka 25 y’amavuko, wari umwarimukazi kuri GS Karubungo yitabye Imana aguye mu Bitaro bya Kiziguro, azize ikinini cyica imbeba yari yanyoye, bikaba byaramenyekanye bitewe n’uko cyamunukagaho ubwo yajyanwaga kwa muganga. 

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhura, Nayigizente Gilbert, aho yanavuze ko nyakwigendera yitabye Imana ku wa 22 Mata 2024, ndetse ku munsi wakurikiyeho agahita ashyingurwa. 

Gitifu Nayigizente avuga ko kugeza na nubu urupfu rw’uyu mwarimukazi rwababereye amayobera, kuko nta makimbirane yari asanzwe afitanye n’umugabo we cyangwa umuryango we.  

Ati “Yafashe ikinini cy’imbeba barabimenya bamujyana ku kigo Nderabuzima cya Muhura, bamwohereza ku bitaro i Kiziguro. Ntiwavuga ko umugabo ari we wakimuhaye kuko bari kumwe ariko na we ubwe yaravugaga mbere y’uko ashiramo umwuka, kandi nta kibazo yigeze avuga cyamuteye kunywa icyo kinini.” 

SP Hamdun Twizeyimana, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko nta byinshi yavuga kuri uru rupfu, kuko inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zirimo gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uku kwiyambura ubuzima k’umukobwa wari ukiri muto. 

Icyakora, SP Twizeyimana yavuze ko Kayitesi yari asanzwe aba iwabo ariko afite umusore babyaranye baturanye, ku buryo hari igihe babaga babana ubundi bagatandukana buri wese agasubira iwabo.  

Ati “Yabanaga n’ababyeyi be. Afite umuhungu babyaranye rimwe na rimwe babaga babana ubundi bagatandukana agasubira ku babyeyi be. Nta makuru n’amwe araboneka aganisha ku rupfu kuko n’ababyeyi be bavuga ko nta mpamvu n’imwe igaragara yatuma yiyahura.” 

Yakomeje agira inama abaturage abasaba kutihererana ibibazo, ahubwo bagashaka abo baganira nabo cyangwa se bagashaka inzira bakemuramo ibyo bibazo bitabaye ngombwa ko umuntu yiyambura ubuzima kandi gukomeza kubaho bishoboka. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here