26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeAmakuruUmuyobozi wa Ritco yagonze umukozi bakorana ahita apfa, bigaragara ko nta ruhushya...

Umuyobozi wa Ritco yagonze umukozi bakorana ahita apfa, bigaragara ko nta ruhushya rwo gutwara iyi modoka yari afite

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Umuyobozi wa Ritco muri gare ya Rubavu, ubwo yarimo asubira inyuma ashyira imodoka mu mwanya wayo ngo ishyirwemo abagenzi, yagonze mugenzi we bakorana witwa Furaha, ahita apfa, ndetse nk’uko bigaragara asanzwe afite uruhushya rwo gutwara imodoka ariko rutari urw’imodoka yarimo gutwara 

Abari muri Gare ya Rubavu, batanze amakuru bavuga ko iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi.  

Bavuze ko kandi nubwo iyi mpanuka yatumye uyu mukozi witwa Furaha apfa, uwatwaraga imodoka atabishakaga kuko ngo yari agamije guparika imodoka neza, kugira ngo abagenzi bajyemo. 

Umwe muri bo yagize ati “Manager yamugonze atabishaka, ubwo yarimo asubira inyuma aramukandagira arakomereka ariko ageze kwa muganga ahita apfa.” 

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda yavuze ko impanuka yabaye saa moya n’iminota 20 za mu gitondo, ubwo uyu muyobozi yashyiraga imodoka ku murongo ngo ijyemo abagenzi.  

Ati “Ibyabaye ni impanuka, ariko turasaba abantu kwirinda gukinisha imodoka, cyane cyane turabwira ba kigingi n’abandi babona umushoferi avuye mu modoka bagahita bayijyamo bakayitwara.” 

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda avuga ko uretse kuba iriya mpanuka yabaye muri gare ya Rubavu, ngo hari izindi mpanuka ziba ahapakirwa imicanga, asaba abantu kwirinda gukinisha imodoka. 

Akomeza agira inama abashoferi ko bagomba kuva mu modoka bayishyize mu mwanya wayo, kandi nta wundi agomba guha kontaki ngo amutwarire imodoka. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here