26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroAbafana b’i Hannover barakaye nyuma y’uko Element EleeeH atabonetse, bamwe basoza Noheli...

Abafana b’i Hannover barakaye nyuma y’uko Element EleeeH atabonetse, bamwe basoza Noheli ari inkomere

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Ku wa 25 Ukuboza 2025, igitaramo cyari cyitezwe cyane muri Hannover, mu Budage, cyajemo imvururu nyuma y’ uko Element EleeeH yabuze muri icyo gitaramo yari guhuriramo na Sat B , maze abafana batangira gukora ibintu byatumye Polisi yitabazwa bamwe barakomereka nk’ uko amashusho arimo gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye abigaragaza.

Abategura igitaramo bavuze ko batunguwe cyane n’uko habura amasaha abiri ngo gitangire babonye ubutumwa bugufi bw’uko Element atazaboneka . Ibyo byateje umwuka mubi mu bafana, batangira guteza akavuyo ku bagiteguye ,bashaka no gusagarira uwavangaga imiziki bishyuza amafaranga yabo, haba imirwano yakomerekeyemo bamwe nubwo umubare wabo utaramenyekana.

Umwe mu bateguye igitaramo yavuze ko bababajwe n’ibyabaye, kuko byatumye Polisi yivanga mu kibazo kitari gikwiye. Yongeyeho ko yumva agahinda k’abafana, kuko kwishyura amafaranga bakarangiza batabona uwo baje kureba byari ibintu bigoye kwihanganira.

Ati:”Twari twiteze ko azagera hano saa cyenda z’amanywa tariki ya 25 Ukuboza 2025, kandi twari twaguze amatike y’indege. Ariko habura amasaha abiri, yatubwiye ko atazaboneka. Twe nta kosa dufite, ariko hariya hangiritse ibintu, abantu bakomeretse, kandi Polisi irabibona. Turumva agahinda k’abafana kuko kwishyura amafaranga bikarangira utabonye uwo wagiye kureba ni ibintu bigoye kwihanganira.”

Element EleeeH, anyujije ku mbuga nkoranyambaga, yasabye imbabazi abakunzi be, asobanura ko ikibazo cyatewe n’ibyangombwa by’inzira byatinze kumugeraho, ariko abizeza ko azabataramira mu minsi iri imbere.

Element EleeeH yatengushye abafana bo mu budage
Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here