26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroUbwamikazi si ikamba rihatanirwa, ni agaciro wavukanye – Sheebah Karungi yatanze ubutumwa...

Ubwamikazi si ikamba rihatanirwa, ni agaciro wavukanye – Sheebah Karungi yatanze ubutumwa bukomeye

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatanze ubutumwa bukomeye bushishikariza abagore kwiyubaha no kwigirira icyizere, agaragaza ko izina rya “Queen” ritari ikamba rihatanirwa n’abantu, ahubwo ari agaciro umuntu avukana.

Yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatatu, ubwo yaririmbiraga mu kabyiniro ka Shades of Kampala, aho yabajijwe ku mpaka zimaze iminsi zivugwa ku bahanzi Ava Peace na Jowy Landa, bombi biherutse kwiyita “Queen w’igisekuru gishya”.

Sheebah yavuze ko atumva impamvu habaho guhangana ku mazina nk’ayo, ashimangira ko kwitwa Umwamikazi atari ikintu umuntu atunga cyangwa arwanira.

 

Yagize ati, “Niba icyubahiro ari cyo nashakaga gusa, sinari gukora umuziki. Akenshi abagore barasuzugurwa, ariko nk’umugore, kwitwa Umwamikazi ni uburenganzira wavukanye.”

Sheebah yakomeje asaba abagore bose kwemera agaciro kabo badategereje icyemezo cy’abantu cyangwa kwihisha inyuma y’amazina. Kuri we, nta muntu ugomba kwitwara nk’ufite uburenganzira bwihariye ku izina rya “Queen”.

Yasoje ashishikariza abagore kubaho bafite icyizere, bakamenya ko ubwamikazi atari izina rihabwa n’abantu, ahubwo ari kamere n’agaciro umuntu aba afite kuva akivuka.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here