24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroNabuze umwana wanjye, nsigara njyenyine – Yampano yavuze ibihe bikomeye arimo gucamo...

Nabuze umwana wanjye, nsigara njyenyine – Yampano yavuze ibihe bikomeye arimo gucamo nyuma y’amashusho yamuvuzweho

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzi Yampano yahishuye ko ari guca mu bihe bikomeye cyane by’ubuzima bwe, nyuma y’inkuru zamuvuzweho zijyanye n’amashusho yagiye hanze, bikurikirwa n’ agahinda yatewe no kubura umwana we no gutandukana n’umugore bari babanye.

Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire ya Murindahabi Irene, Yampano yasobanuye ko mu gihe amashusho ye yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, yahise afata icyemezo cyo gutandukana n’umukobwa bari babanye, ibintu avuga ko byamugizeho ingaruka zikomeye ku mutima no ku buzima bwe muri rusange.

Ati: “Njyewe mbure ijuru amashusho bari kuvuga ya kabiri nta yo ahari. Nyuma y’iyo nkuru habaye indi iteye ubwoba kurushaho. Nabuze umwana wanjye. Nari mu ndege, ni yo mpamvu mwabonye amashusho ndira. Sinahise mbivuga kuko nari nkiri mu gahinda kenshi.”

Yampano yavuze ko nyuma y’izo nkuru zose, yatangiye kurwana n’amarangamutima akomeye no guhangana n’igitutu cy’imbuga nkoranyambaga, aho asanga hari abantu bashobora kuba barimo kumuremamo umuntu udashobotse , nyamara we ari mu bihe bitamworoheye na gato.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko uwari umugore we yamusize, nyamara yari yarabaye ubuhungiro bwe.Ati: “Ikintu namubwira yihangane. Ntugabanye igitutu, ngo ute ubwiza bwawe cyangwa icyubahiro cyawe ndetse n’uwo uri we. ibi bizashira.”

Yampano yashimangiye ko uyu mugore yagize uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bwe, amukura ku myitwarire imwe n’imwe itari myiza, anashimira Imana yamuhuje na we.

Ati: “Hari byinshi nakoraga ntavugira aha, ariko akigera mu buzima bwanjye ibintu bidafite umumaro yabinkuyemo. Ndamushimira, Imana imuhe umugisha.”

Ku bijyanye n’amashusho yagiye hanze, Yampano yavuze ko yayafashe nta kindi agamije uretse urukundo, ashimangira ko icyo gihe yari ari mu rukundo rwinshi.

Yanagarutse ku bibazo byatangiye kumwibasira akimara gushaka umugore, aho avuga ko hari abantu benshi batangiye kumwicira imigambi, bamugirira ishyari, kugeza n’aho hari abigeze kumunywesha imiti atarwaye, bamwe bakamubeshya ko afite indwara zikomeye.

Indi nkuru wasoma bifitanye isano: Yampano mu bihe bikomeye, aciye amarenga ku iherezo ry’umubano we, nyuma y’andi mashusho yagize hanze

Yasoje avuga ko ari mu rugendo rukomeye rwo kwiyakira no gukira ibikomere byamuteye, asaba abantu kumva ko inyuma y’amakuru akunze kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga hari uburibwe bukomeye arimo kunyuramo, kandi asaba ituze n’ubwumvikane mu gihe akomeje guhangana n’ibihe bikomeye arimo.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here