24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroMiss Mutesi Jolly yigaruriye Zikomo Awards_ Ibihembo bitatu byerekana izina rye ku...

Miss Mutesi Jolly yigaruriye Zikomo Awards_ Ibihembo bitatu byerekana izina rye ku rwego rwa Afurika

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Miss Mutesi Jolly, wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, akomeje kwandika amateka meza ku rwego mpuzamahanga nyuma yo kwegukana ibihembo bitatu bikomeye mu bihembo bya Zikomo Africa and Caribbean Awards, bikaba byongera gushimangira izina rye nk’umwe mu bagore b’Abanyarwanda bihagazeho ku mugabane wa Afurika.

Mu bihembo bya Zikomo byatanzwe mu 2025, byabereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 17 Ukuboza, Miss Jolly yegukanye ibihembo bibiri bikomeye. Icya mbere ni icy’umuntu waranzwe n’ibikorwa by’ubugiraneza, “Best Zikomo Humanitarian of the Year 2025”, mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, igihembo cyashingiye ku bikorwa bye by’indashyikirwa bigamije gufasha abatishoboye no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yegukanye kandi igihembo cy’icyamamare kirangwa n’imyambarire n’uburyo kigaragara mu ruhame, “Best Zikomo Fashionable Celebrity of the Year 2025”, cyerekana uruhare rwe mu guteza imbere isura nziza y’abagore b’Abanyafurika mu bijyanye n’imideli n’imyitwarire.

Ibi bihembo byiyongereye ku kindi gikomeye Miss Mutesi Jolly yegukanye mu 2023 muri Zambia, ari cyo “Best Zikomo Motivation Speaker”, cyamuhesheje kumenyekana nk’umwe mu bavugizi b’impinduka n’ihumure ku rubyiruko rwa Afurika.

Mu myaka icumi ishize kuva yegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, Miss Jolly yakomeje kuba ku ruhembe rw’abakobwa bahagarariye neza ibihugu byabo ku rwego mpuzamahanga, aharanira iterambere ry’umugore, ibikorwa by’ubugiraneza n’ishusho nziza y’u Rwanda muri Afurika no ku isi.

Ibyo yagezeho muri Zikomo Awards bigaragaza ko Miss Mutesi Jolly atari icyamamare gusa, ahubwo ari urugero rw’umugore wiyemeje gukoresha izina rye n’ubushobozi bwe mu guhindura ubuzima bw’abandi.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here