26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduro“Nahisemo kubaho ndi ingaragu” — Yago Pon Dat yatangaje ko ibyo gusubirana...

“Nahisemo kubaho ndi ingaragu” — Yago Pon Dat yatangaje ko ibyo gusubirana n’umugore we atabikozwa

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzi w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Uganda, Nyarwaya Innocent uzwi cyane nka Yago Pon Dat, yagaragaje ko adafite umugambi wo kongera gusubirana n’umugore babyaranye.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Yago yavuze ko yahisemo kubaho ari ingaragu kandi ko atifuza kongera kwinjira mu mubano wihariye n’umuntu uwo ari we wese. Yagaragaje ko yahisemo gushyira imbaraga ze zose mu mwuga we w’umuziki no kwiyubaka ku giti cye.

Yagize ati ari kwitangira umwuga we ku kigero cyuzuye, ashimira Imana yamuhinduriye icyerekezo, anifuriza abafana be n’abandi bose umwaka mushya wa 2026 wuje ibyiza.

Nubwo yatangaje ko nta gusubirana guhari, Yago yashimangiye ko umwana babyaranye na Teta Christa amufiteho agaciro gakomeye, kuko ari we wamuhinduriye ubuzima. Yavuze ko uwo mwana azahora ari uw’agaciro gakomeye kuri we, akamwita uwamugize “papa” bwa mbere.

Yibukije ko ku wa 25 Kamena 2025 ari bwo yatangaje ku mugaragaro ko atakiri mu mubano n’uwo bari bafitanye urukundo, nyuma y’igihe gito bibarutse umwana w’umuhungu. Icyo gihe yari yavuze ko “urukundo rw’ikinyoma rudatsinda,” amagambo yaherekejwe n’amarangamutima agaragaza intimba.

Nyuma y’aho, mu kiganiro yanyujije kuri YouTube, Yago yasobanuye ko nyina w’umwana we yamusize atari aho, amusigira ubutumwa bumumenyesha ko yasubiye iwabo.

Yago na Teta Christa bibarutse imfura yabo ku wa 5 Gicurasi 2025, bayita amazina arimo “Yago Life.” Nyuma y’ukwezi kumwe gusa babyaye, buri wese yafashe inzira ye, banzura kubaho batandukanye nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakundana.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here