23.3 C
Africa
Sondag, April 26, 2026
HomePolitikeAbasirikare ba SADC, FARDC, FDLR n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhade rwa RDC...

Abasirikare ba SADC, FARDC, FDLR n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhade rwa RDC bakwiriye imishwaro bahunga batazi iyo bagana

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Ku ri uyu wa kane tariki 01 Gashyantare 2024 Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’zikomoka mu muryango w’ubukungu wa SADC, Abarundi na FDLR bakwiriye imishwaro batazi iyo bagana nyuma yo kumishwaho urufaya rw’amasasu n’intare za Sarambwe (M23) mu bice bya Karuba na Mushaki. 

Ibi byabaye ubwo izi ngabo zibumbiye hamwe ngo zirwanye Intare za Sarambwe ziharanira uburenganzira bw’abanye-Congo zagabaga ibitero kuri izi ngabo mu bice twavuze haruguru, ariko abarwanyi kabuhariwe ba M23 bakagira FARDC n’abambari bayo ayo ifundi igira ibivuzo. 

M23 imaze igihe kinini ishinja ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica abaturage kuko bahatera ibisasu aho batuye, ntacyo bitayeho Kandi ubuzima bw’abaturage bukahatikirira. 

Mu matangazo atandukanye yagiye ishyira hanze Kandi, M23 yakunze kugaragaza ko ingabo zayo zidashobora gushyira intwari hasi ngo zisige abaturage zirwanira, kuko aricyo cyatumye zongera gufata intwaro. 

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Kandi yasabwe kugirana ibiganiro na M23 nk’uko nayo yari yabisabye ariko irangajwe imbere na Perezida Tshisekedi, iyi guverinoma yahisemo kwitabaza imbunda n’imbaraga zitandukanye. 

Kugeza ubu bimaze kugaragara ko igisubizo cyahiswemo na Guverinoma ya Tshisekedi cyo gukoresha imbaraga z’umurengera mu gukemura ikibazo cy’amakimbirane na M23, basa n’abibeshye cyane rwose kuko nta musaruro gitanga ahubwo ubuzima bwa benshi bukomeje gutikira. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img