36 C
Africa
Vrydag, April 17, 2026
HomeAmakuruAmabanga ataramenyekana ku rupfu rwa Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru w’u Burundi, Gabby Bugaga

Amabanga ataramenyekana ku rupfu rwa Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru w’u Burundi, Gabby Bugaga

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, Gabby Bugaga, yitabye Imana mu buryo budasobanutse, nyuma yo kuboneka mu modoka ye mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2026, mu gace ka Kivoga, mu Mujyi wa Bujumbura.

Amakuru ava aho byabereye agera kuri afrovera.com avuga ko ahagana saa mbili z’igitondo, abaturage bahanyuze babonye imodoka iparitse mu isambu y’imikindo iri hafi y’umuhanda. Mu kuyegera, basanze imbere harimo umugabo wari wamaze kwitaba Imana. Nyuma yo kumenya uwo ari we, byahise bimenyekana ko ari Minisitiri Gabby Bugaga, bituma bahita batabaza inzego z’umutekano kugira ngo zitangire iperereza.

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Jérôme Niyonzima, yemeje aya makuru, ariko atangaza ko ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe bizatangazwa mu gihe kiri imbere, nyuma y’iperereza rikomeje.

Inzego z’umutekano zirimo igisirikare n’igipolisi zahise zigera aho umurambo wabonetse, mu gihe imbangukiragutabara na yo yahise iwujyana mu bitaro kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko mbere y’urupfu rwe, Minisitiri Bugaga atari kumwe n’abashinzwe umutekano we, ibintu byateje impungenge ku mutekano yari afite muri icyo gihe.

Gabby Bugaga yari umwe mu bayobozi bazwi cyane mu Burundi, by’umwihariko kubera amateka ye mu itangazamakuru aho yigeze gukora kuri RTNB. Nyuma yaho, yakoze no mu nzego zitandukanye za Leta zirimo Sena ndetse na Komisiyo y’Amatora (CENI).

Yari aherutse kugirwa Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru mu ntangiriro za Kanama 2025, umwanya yari amazeho igihe kitageze ku mwaka umwe.

Urupfu rwe rwateye benshi urujijo n’agahinda, mu gihe abaturage n’abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bategereje ibisobanuro byimbitse ku cyihishe inyuma y’uru rupfu rw’amayobera.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here