32.7 C
Africa
Vrydag, April 24, 2026
HomePolitikeBahise bamukuraho umutwe: Umusirikare w'ipeti ryo hejuru akaba yari n’umuyobozi mu bahanganye...

Bahise bamukuraho umutwe: Umusirikare w’ipeti ryo hejuru akaba yari n’umuyobozi mu bahanganye na M23 yishwe atemaguwe n’abaturage azira kwiba Ihene

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Inyeshyamba yitwa Colonel Autoproclamé, yo muri Wazalendo mu mutwe wahoze witwa Maï Maï Biroze Bishambuke, yishwe atemaguwe n’abaturage bo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. 

Amakuru avuga ko uyu Colonel Autoproclamé, yiciwe neza mu gace gaherereye muri Localité ya Sebele, gurupoma ya Basikalangwa, muri Secteur ya Ngandja, muri teritware ya Fizi. 

Yishwe aciwe umutwe n’abaturage, nyuma y’uko bari bagize uburakari birangira bamuhurijeho imihoro bamutema umutwe kugeza ashizemo umwuka. 

Uyu wahoze ari umuyobozi mukuru mu mutwe wa Maï Maï Biroze Bishambuke, yazize kwiba ihen, aho bivugwa ko yayibye ku rugo rw’umuturage uturiye Localite ya Sebele, muri teritware ya Fizi. 

Iyi nyeshyamba bikaba bivugwa ko yibye iriya hene mu gitondo cyo ku itariki ya 03 Gashyantare 2024 

Aya makuru kandi yemejwe n’u muyobozi w’iyo Localite ya Sebele, bwana Chef Sungula Piema Alias Bayoma, watangaje ko Colonel Autoproclamé. 

Chef Sungula Piema Alias Bayoma, yagize ati: “Colonel Autoproclame yishwe n’abaturage nyuma yuko bamufatanye ihene yari yibye. Bahise ba mutema umutwe, barawucya.” 

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko abaturage bari barakaye bananirwa kwihangana. Uwishwe bamwicanye n’ihene ayifashe mu ntoki.” 

Aya makuru kugeza ubu ntacyo umutwe wa Wazalendo urabitangazaho, usibye ko bivugwa ko abarwanyi bari kumwe na Colonel Autoproclame bahise baburirwa irengero.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img