24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeAndi makuruBatunguwe no kubona umugabo baherutse gushyingura yapfuye yitemberera mu muhanda

Batunguwe no kubona umugabo baherutse gushyingura yapfuye yitemberera mu muhanda

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Bweramana, Akagari ka Gitisi, batunguwe no kubona mu ruhame umugabo witwa Hakizimana Silas kandi bari bazi neza ko bamushyinguye ndetse ni ibintu byatunguye na bamwe mu bo mu muryango we. 

Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bagaragaje ko batunguwe cyane kuko bamubonyeho nyuma y’amasaha make cyane bavuga ko bamaze kumushyingura. 

Umwe ati “Twari dufite umugabo witwa Hakizimana, yari mu Mayaga, yagiye gushaka amafaranga. Yagiye ku wa Gatatu, imvura yari yaguye ku wa Kane, ntitwamenya amakuru ye yaho yagiye. Ku isabato (ku wa Gatandatu) batangira kutubwira ko umuntu yaguye mu mazi. Umugore we n’ababyeyi be bagiye kumuhiga, baramubura.” 

“Ku cyumweru ni bwo bagiye kumushakisha, bavuga ngo bamubonye i Nyanza, bamujyanye mu buruhukiro mu Bitaro. Birangira bahamagaye ngo bajye kumuzana ngo tumushyingure. Ku wa Mbere twiriwe ducukura. Yari aje nka saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30), umurambo barawushyingura. None muri iki gitondo, tubona umuntu araje n’ubu ari hano ku Kagari!” 

Undi na we agira ati “Nagiye kuzana umurambo. Bamukoreye ibizamini byose bishoboka, mu gihe cyo kuduha umurambo, bawuduha nka saa kumi n’ebyiri (18h00), twamushyinguye hafi saa moya (19h00). Ariko ikintangaje ni uko bavuga ngo yabonetse, n’ibyo narindimo binanira kubikora.” 

Abaturage bavuga ko bakeka ko Ibitaro bya Nyanza byabahaye umurambo utari we, ari na wo bashyinguye.  

Icyakora kugeza ubu Umuyobozi bw’Ibitaro by’Akarere ka Nyanza, SP Dr. Samuel Nkundibiza avuga ko kugeza ubu ahamya ko batanze umurambo nyawo, kuko abo mu muryango we babanje kwemeza ko ari uwabo. 

Yagize ati “Umurambo waratoraguwe, uzanwa kuri morgue ku Bitaro, hageze aho haza umuryango usaba ko umurambo ari uwabo, haza abantu barindwi bo mu muryango w’uwapfuye, bemeza ko umurambo ari uwabo. Kugeza ubu nemeza ko ba nyiri umurambo ari abaje kuwusaba, kuko bawuzanye ari umurambo utazwi, bemeza ko ari uwabo kandi turawubaha urashyingurwa.” 

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ruhango ushinzwe Imibereho myiza, Mukangenzi Alphonsine, avuga ko inzego zitandukanye zatangiye gukurikirana iki kibazo. Ati “Igihari ni uko inzego zatangiye gukurikirana kiriya kibazo.” 

Abaturage baribaza niba barahawe umurambo utari wo, cyangwa niba ari igitangaza cyabaye uyu mugabo akaza kuzuka nyuma y’umunsi umwe apfuye. Byatumye abenshi bahita bajya kureba aho bamushyinguye nyamara bagasanga hakimeze uko hari hameze (Hubatse imva yo bamushyinguyemo). 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here