29.4 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroDorimbogo yavuze ko atari yizera umukunzi we bamaze igihe bakundana. Amafoto

Dorimbogo yavuze ko atari yizera umukunzi we bamaze igihe bakundana. Amafoto

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Umuhanzi akaba n’umurwenya ku mbuga Nkoranyambaga Dorimbogo , ku  nshuro ya mbere yagaragaye mu kiganiro hamwe n’umukunzi we.Uyu mukobwa wavuze ko yahiriwe ndetse agaragaza ko kubwe ubukwe bwabo bwaba vuba cyakora nanone agaragaza ubwoba bw’uko atari yamwizera wese. 

Dorimbogo yamenyekanye mu ndirimbo ziteye nk’urwenya zitandukanye zirimo ; Iroma, Dore imbogo, … Uyu mukobwa yakoze indirimbo z’amatora zigera muri 2 n’izindi yakoranye n’abandi bahanzi barimo na Dr M baje no gutangaza ko bakundana bamwe bakabyita gutwika.Mu kiganiro bagiranye na Gerard Mbabazi [YouTuber], aba bombi beruye ku byo gukundana Dorimbogo avuga ko yageze iwabo. 

Yavuze ko ubwo yajyaga gusura uyu musore uwabo , akajyanwa na Motari , yagezeyo agatangazwa n’uburyo ari abakire akibaza icyo yamukundiye. 

Ati:”Ubwo rero nageraga iwabo, nkabona amarembo, nkabona hetaje, naravuze nti, ese ni kubite hasi , mpite nipfira ?, Ikibazo Motari aragira ngo ndwaye igicuri kandi ndi muzima wabuze .. ubwo nahise mbwira Motari dusubirayo”. 

Muri iki kiganiro Vava yavuze aganira na Motari yamubajije niba umusore uva mu bakire yamukunda cyakora amubwira ko ngo “Ariko Vava waba igicucu ,none se iwabo w’umuntu n’urukundo bihurirahe”. 

Dr M we yemeza ko iwabo nta bukire burenze bafite ndetse ko ngo  niyo baba babufite bwaba ari ubw’iwabo atari ubwe. 

Ubusanzwe Vava ntabwo azwiho kurya indimi by’umwihariko iyo bigeze mu bimureba.Ni umwe mu bakobwa baje bagahita bakundwa ku mbuga Nkoranyambaga mu buryo bwihise. 

https://youtu.be/bIkT__f2IIo

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here