24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomePolitikeUmuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro wagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yitabye Imana ku...

Umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro wagerageje guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda yitabye Imana ku myaka 82 y’ubukuru

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Umuherwe Ayabatwa Tribert Rujugiro amenyekanye cyane mu bucuruzi bw’itabi n’imitungo itimukanwa akanakorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, abatera inkunga yapfuye ku myaka 82 y’ubukuru, amakuru y’urupfu rwe akaba yamenyekanye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mata 2024.  

Rujugiro yamenyekanye cyane nk’umwe mu baherwe u Rwanda rwagize ariko akaba yari amaze imyaka myinshi yarahunze Igihugu.  

Amakuru y’urupfu rwe yabanje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga mbere y’uko abanza no gusakara mu bitangazamakuru mpuzamahanga nk’Ijwi ry’Amerika n’ibindi.  

Icyo kinyamakuru kivuga ko cyavugishije umwe mu bo mu muryango we yemeza iby’urupfu rwe nubwo hataramenyekana icyo yaba yazize kugeza ubu.  

Uyu muherwe yiberaga muri Afurika y’Epfo akaba yaragiye avugwaho gushora imari mu bihugu bitandukanye by’Afurika by’umwihariko mu nganda zikora itabi.  

Rumwe mu nganda ze zizwi kandi zikomeye ni urwitwa Pan African Tobacco Group.  

Rujugiro yavukiye mu Rwanda ariko kuba rwiyemezamirimo kwe kwatumye aba umushoramari mpuzamahanga ndetse hari n’agace k’i Kigali kamwitiriwe.  

Yubatse ubucuruzi bwagutse mu nzego zinyuranye ariko akaba ari n’umwe mu bacuruzi bashinjwa ibyaha bikomeye birimo n’ibyatumye ahunga ubutabera bw’u Rwanda.  

Ibyaha ashinjwa si ibyo yakoreye mu Rwanda gusa kuko no mu 2021 hasohotse raporo irwanya ubuhezanguni, ibyaha, ruswa n’ibindi bikorwa bitemewe mu bucuruzi yamushyiraga imbere nk’umwe mu batera inkunga ibikorwa b’iterabwoba.  

Guverinoma y’u Rwanda imushinja kugerageza guhirika ubuyobozi no gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro ihungabanya umutekano w’u Rwanda.  

Nanone kandi uwo munyemari wari ufite ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda akurikiranyweho kunyereza imisoro n’ibindi byaha bishingiye ku bukungu.  

Uruganda rw’itabi rwa Tribert Rujugiro Ayabatwa rwashinzwe mu 1978 ubwo yatangiraga gukorera imiti y’itabi (cigarettes) mu Burundi.  

Urwo ruganda rwagiye rwaguka ndetse rugenda rugaba amashami mu bihugu by’abaturanyi. 

Yashinze uruganda muri Zaire, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu 1984, akomereza muri Afurika y’Epfo mu 1991.  

Hagati y’umwaka sa 1996 na 2011, uruganda rwe rwatangiye gukorera mu bindi bihugu birimo Angola, Uganda, Tanzania, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Nigeria na Sudani y’Epfo.  

Mu 2013 na bwo yashinze ishami muri Uganda ahitwa Arua, guhera mu 2019 icyo kigo cye kibarirwa mu nyungu ya miliyoni 200 z’amadolari y’Amerika ku mwaka, kikaba gikoresha abasaga 7 000 muri Afurika yose. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here