26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroMiss Kayumba Darina nawe yamaze kwinjira muri Muzika Nyarwanda akora indirimbo yazamuye...

Miss Kayumba Darina nawe yamaze kwinjira muri Muzika Nyarwanda akora indirimbo yazamuye imbamutima za benshi

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Miss Kayumba Darina wamenyekanye mu 2022, ubwo yitabiraga amarushanwa y’ubwiza mu Rwanda (Miss Rwanda) yifashishije impano afite yo kuririmba asubiramo (Cover) indirimbo y’umuhanzi Luther Vandross yitwa Dance with my Father. 

Umwaka ushize ni bwo se w’uyu mukobwa wacyuye ikamba ry’igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda 2022, yitabye Imana. 

Ubwo yasubiragamo iyo ndirimbo, Kayumba Darina yavuze ko ayituye abantu bose bapfushije ba se, hanyuma ayisangiza abamukurikira ku rubuga rwe rwa Instagram. 

Mu gitero cya mbere cy’iyo ndirimbo humvikanamo ubutumwa bw’umuntu, yibuka ibihe bikomeye yagiranye na Se mbere y’uko apfa nkuko ibyumvikanisha. 

“[..] Nsubiye inyuma nkiri umwana, mbere y’uko ubuzima bunkuramo ubuziranenge bwose, Papa wanjye yantereraga hejuru, akabyinana na njye, ndetse na mama wanjye, akanzengurutsa kugeza igihe nsinziriye, narimbizi ni ukuri ko nkunzwe [….].” 

Igisonga cya kabibiri cya Nyampinga Darina, ku wa Gatandatu tariki 27 Mata 2024 yagaragaye ari mu nzu itunganya amajwi asubiramo agace gato k’iyo ndirimbo. 

Agira ati: “Ndamutse mbonye amahirwe yo gutemberana no kubyinana na we, nakina indirimbo itarangira, mbega ukuntu nakunda kongera kubyinana na Papa wanjye na none…” 

Uretse gusubiramo ako gace k’indirimbo ya Luther Vandross, inyuma yaho yari yicaye hagagara amagambo yanditse, avuga ko ako ari agace gato yasubiyemo kubw’umubeyeyi we witabye Imana umwaka ushize. 

Ati: “Aka ni agace gato nasubiyemo kubwa Papa wanjye witabye Imana umwaka ushize, nyituye uwo ari we wese wabuze Papa we, ndabizi ntibiba byoroshye ariko komeza umutere ishema.” 

Mu mashusho yaherekeresheje amajwi, yagaragaragamo Kayumba Darina ahoberanye na Se, ayandi bari mu muhango wo kumuherekeza afite kadire iriho ifoto ya Se, avuga ko uretse kuba yari Se, yari n’inshuti ye magara. 

Uretse kuba yarabaye igisonga cya kabiri cya nyampinga w’u Rwanda 2022, abinyujije ku rubuga rwe rwa You Tube, Kayumba Darina asanzwe akora ikiganiro yise Kigali Uncovered aho aba aganira n’ibyamamare bitandukanye ku  byatuma abakunzi b’umutumirwa  bamumenya biruseho. 

Hagiye gushira igihe kingana n’umwaka Kayumba Darina apfushije umubyeyi we, kuko Ise yitabye Imana tariki 4 Gicurasi 2023, umunsi avuga ko wabaye mubi ariko bituma yiyemeza guharanira kuzamutera ishema. 

Imvaho Nshya 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here