26.5 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeUbutaberaMu mugi wa Goma umusirikare yishe abaturage 4 maze nawe bamugira intere...

Mu mugi wa Goma umusirikare yishe abaturage 4 maze nawe bamugira intere hafi gupfa

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; Umusirikare wa FARDC, yakubiswe n’abaturage bamugira intere nyuma y’uko nawe yari amaze Kurasa abaturage bane bagapfa.

Byabaye kuri uyu wa 21 Mata 2024 bibera ahitwa mu Birere mu mujyi wa Goma, ntihasobanuwe icyo uyu musirikare yarasiye abo baturage byanatumye nawe rubanda rumwadukira rukamukubita rukamugira intere gusa ibimaze kumenyerwa ni uko aha muri Goma hakomeje kugaragara umutekano muke uterwa n’abasirikare n’indi mitwe yitwaje intwaro ihabarizwa.

Amashusho yashyizwe ku rubuga rwa X agaragaramo umuntu uryamye hasi mu muvu w’amaraso bigaragara ko yamaze gupfa hanyuma hakanagaragara andi agaragaza abantu b’Abasivile bafashe mu maboko undi wambawe ipantalo y’Igisirikare cya Congo bigaragara ko yakubiswe cyane ku buryo byasabye abo bari bamufite kumuterura bakamujyana mu modoka ya Gisirikare kuko we atashoboraga kwigenza.

Hari umwe mu babonye aya mahano wavuze ati “Abasirikare ba Leta ya DRC bakomeje kwica abaturage biturutse ku kuba bafite inzara kubera ko badahembwa, bari kwica abaturage kugira ngo babambure utwabo.”

Abandi bakurikiranira hafi ibibera muri DRC by’umwihariko mu Burasirazuba bo bakavuga ko ibi byose ari umusaruro wo kuba iki gihugu gifite abasirikare badafite ikinyabupfura ndetse batanagira indangagaciro noneho bikaba ” Biri kugaragara cyane bitewe n’uko kuva aho M23 ibashyiriye ku munigo muri Goma ubu buri wese akaba asabwa gusama aye.”

Ubu ngo abasirikare ba Leta bari i Goma bari gusabisha ikintu cyose cyangwa bagatanga ubutumwa ubwo ari bwo bwose bakoresheje isasu kandi rirashwe mu cyico.

Nta kintu ubuyobozi bwa Gisirikare buyobora intara ya Kivu ya Ruguru bwari bwatangaza ku bwicanyi bw’uyu munsi icyakora mu minsi yashize bwari bwategetse ko nta musirikare cyangwa undi murwanyi wemerewe gutembera muri Goma yitwaje intwaro.

Aba baturage bane bishwe uyu munsi bariyongera ku bandi barenga 48 bose bishwe muri uku kwezi kwa Mata 2024, bamwe baraswa n’abasirikare, abandi bakaraswa n’abo mu mutwe wa WAZALENDO naho abandi bo bagasangwa bishwe ntihamenyekane uwabishe.

https://twitter.com/i/status/1782027059901894862

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here