Umuhanzikazi wo muri Uganda, Martha Mukisa, yatangaje ko nubwo urugendo rwo gutwita rutari rworoshye, kwizera no gusenga Imana byamufashije kugira imbaraga, bikamwemerera kubyara mu buryo bwihuse kandi butarimo ububabare.
Serivisi za Digital za Afrovera
Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.
- ✔ Gukora Website za business & companies
- ✔ Posters & Graphic Design
- ✔ Website Hosting & Domain
- ✔ Gufungura YouTube Channels za business
Martha Mukisa yibarutse umwana w’umukobwa muri Gicurasi 2025, akaba ari imfura ye yabyaranye n’umukunzi we. Yavuze ko ubu buzima bushya bwo kuba umubyeyi bumutera ibyishimo n’ ishema.
Mu kiganiro yagiranye na Xtra Lounge Podcast, uyu muhanzikazi yavuze ko igihe yamenyaga ko atwite, yari afite imigambi myinshi yerekeye umuziki we n’akazi ke, ku buryo kumenyesha itsinda ryamufashaga byamubereye ikibazo gikomeye.
Ati: “Nari mfite gahunda nyinshi ndi gutegura hamwe n’ikipe yanjye, hanyuma ntungurwa no kumenya ko ntwite. Byari bigoye kumenya uko nzababwira. Wibaza byinshi: ese nzabyitwaramo nte? ese nzabishobora? ese nzaba umubyeyi mwiza?”
Martha Mukisa yakomeje avuga ko gutwita byamuzaniye ibibazo byinshi mu mutwe, ariko yiringiye Imana, ayisaba kumuha imbaraga no kumurinda ububabare mu gihe cyo kubyara.
Yagize ati: “Niringiye Imana, ndasenga, nyisaba kunkuraho ububabare. Imana yaransubije. Nabyaye mu buryo bwihuse kandi nta bubabare nigeze numva. N’ubu mbwira abantu ko ntazi uko kubabara bimeze mu kubyara.”
Uyu muhanzikazi yasabye abagore bose, cyane cyane abatwite, gukomeza kwizera Imana no kuyisenga, avuga ko kwizera bitanga amahoro, ubutwari n’imbaraga bituma n’ibigoye byoroha.
Yongeyeho ko kwiyakira no kwihanganira byamufashije cyane, kuko byatumye ibintu bigenda neza buhoro buhoro, atikandamiza.



