25.3 C
Africa
Maandag, Desember 22, 2025
HomeImyidagaduroNaremewe kwishima ntabwo naremewe guhohoterwa_ Divine Uwa yeruye ashyira ukuri hanze ku...

Naremewe kwishima ntabwo naremewe guhohoterwa_ Divine Uwa yeruye ashyira ukuri hanze ku gutandukana na Jojo Breezy

Date:

Related stories

Kera kabaye ,Shensea wari warashyize Abanyarwanda mu urujijo , byarangiye avuye ku izima.

  Umuhanzikazi w’icyamamare , Shensea, ukunzwe cyane mu njyana ya...

Umunyarwandakazi yegukanye igihembo mpuzamahanga, asusurutsa Afurika mu kuvanga umuziki

  Umulisa Ange, uzwi nka DJ Zebra, umukobwa w’Umunyarwandakazi uri...

Ibyahishuwe ku biganiro byihariye by’umutekano byahuje u Rwanda n’u Burundi nyuma y’ifatwa rya Uvira

Ifatwa ry’Umujyi wa Uvira n’ihuriro rya AFC/M23 ryahinduye byinshi...

Mu muziki si bose bagorana, abahanzi bakuru bagaragaje imyitwarire itandukanye n’ibivugwa

  Mu gihe abantu benshi bavuga ko gukorana n’abahanzi bakuru...
spot_imgspot_img

 

Get a Professional Website at Promo Price

Chat on WhatsApp

Umubyinnyi wamamaye Divine Uwayezu uzwi nka Divine Uwa, yatangaje impamvu nyamukuru yatumye atandukana n’uwari umukunzi we Jojo Breezy, avuga ko byatewe no kumuhoza ku nkeke no kumuhohotera mu buryo bw’umubiri.

Divine Uwa yavuze ko nubwo bari bamaze igihe mu rukundo, umubano wabo waje kuzamo ibibazo bikomeye byari bimugiraho ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwo mu mutwe n’ubw’umubiri. Yavuze ko Jojo Breezy, amazina ye nyakuri akaba Joseph Murego, yamukoreraga ihohoterwa inshuro zitandukanye, ndetse agaragaza n’amafoto ashimangira ibyo yavugaga.

Yagize ati: “Uretse kumuhoza ku nkeke, yajyaga anankubita. Byageze aho numva ntakibasha kubaho ntishimye, mpitamo kwigendera aho gukomeza kwihanganira ihohoterwa.”

Divine Uwa yakomeje agaragaza ko hari igihe abakobwa cyangwa igitsinagore bashinjwa kuba ari bo bananiza abagabo, nyamara rimwe na rimwe ari bo baba bahemukirwa bagahitamo guceceka kubera impamvu zitandukanye.

Ati: “Rimwe na rimwe abantu bibwira ko ari twe duhora tunanira abagabo, nyamara hari aho ari bo baduhemukira twe tugahitamo guceceka.”

Yongeyeho ati: “Abantu benshi bambazaga impamvu natandukanye na Jojo. Ukuri ni uko nari ndambiwe ihohoterwa nakorerwaga. Naremewe kwishima, ntabwo naremewe gutotezwa.”

Aya magambo Divine yayatangaje nyuma y’iminsi mike atandukanye na Jojo Breezy, ibintu byari byaratumye benshi bibaza icyaba cyaratumye urukundo rwabo rushyirwaho akadomo.

Mbere yo gutandukana, Divine Uwa na Jojo Breezy bari bamaze imyaka irenga ibiri bakundana. Bombi bari bazwi cyane mu mwuga wo kubyina, bakorana n’abahanzi batandukanye mu bitaramo no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Ubutumwa bwa Divine Uwa

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here