29.8 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeImyidagaduroUmunyarwandakazi yegukanye igihembo mpuzamahanga, asusurutsa Afurika mu kuvanga umuziki

Umunyarwandakazi yegukanye igihembo mpuzamahanga, asusurutsa Afurika mu kuvanga umuziki

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umulisa Ange, uzwi nka DJ Zebra, umukobwa w’Umunyarwandakazi uri kuzamuka mu mwuga wo kuvanga umuziki, yishimiye igihembo cya Best Zikomo Emerging Talent mu birori bya Zikomo Africa & Caribbean Awards 2025 byabereye i Dar es Salaam muri Tanzania.

Ibi bihembo byitabiriwe n’abantu baturutse mu bihugu 36, barimo ibyamamare muri politike, ubucuruzi n’ubuhanzi. DJ Zebra yerekanye impano idasanzwe, aho abitabiriye bishimiye uburyo yavangaga umuziki, izina rye rikomeza kugarukwaho n’abayoboye ibi birori.

Abanyamakuru n’abitabiriye ibi birori bashimye uburyo izina rye ryagaragazwaga ku nsakazamashusho nini, ryerekana ko uyu mukobwa afite umwihariko mu kuvanga umuziki.

DJ Zebra yavuze ko ibi bihembo byamuhaye icyizere n’inyigisho zizamufasha mu iterambere rye. Yagize ati:”Byatumye numva ko hari icyo nshoboye kugeraho. Nahungukiye ubumenyi ku bandi bitabiriye, kandi byatumye nongera umuhate mu mwuga wanjye.”

Yongeyeho ko ibyishimo afite bidasanzwe , ati:”Ni ibyishimo bikomeye cyane. Nk’umwana w’umukobwa, nishimiye amahirwe nahawe kandi ndumva ari intangiriro y’ibyiza byinshi bintegereje.”

Urugendo rwe rwamuhaye amahirwe yo kumenyana n’abandi benshi bakora umuziki n’indi mirimo, bikamufasha gukura ku rwego mpuzamahanga. Yashimangiye kandi ko abafana n’abamushyigikiye ari bo bamufasha gukomeza gushyiramo imbaraga.

Uretse kuvanga umuziki, uyu mukobwa anabihuza n’itangazamakuru aho guhera mu mwaka wa 2017 yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo Flash TV & Radio, Isibo TV, ubu akaba akorera RBA aho aba ahuza impano ye mu kuvanga umuziki no mu itangazamakuru

Intego ye ni ukugira uruhare mu guteza imbere abanyempano bakiri bato, abafasha kumenya neza uburyo umwuga wo kuvanga umuziki ukorwa mu buryo bw’umwuga.

Mu kwezi kwa Gicurasi 2025, DJ Zebra yanegukanye kandi igihembo cya Best Upcoming DJ mu bihembo mpuzamahanga bya Young Achievers Africa Awards, agaragaza ko ari umwe mu bakobwa bafite umuvuduko udasanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro, yitabazwa mu birori binini n’ibito.

DJ Zebra akomeje gukora ibitangaza muri uyu mwuga

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here