23.2 C
Africa
Dinsdag, Maart 3, 2026
HomeImyidagaduroNtibisanzwe!Joshua Baraka mu mushinga umwe na French Montana

Ntibisanzwe!Joshua Baraka mu mushinga umwe na French Montana

Date:

Related stories

spot_imgspot_img

 

Umuhanzi w’Umunya-Uganda Joshua Baraka akomeje kwandika amateka mashya mu muziki wa Afurika, nyuma y’uko umunyabigwi ku rwego mpuzamahanga French Montana yemeje ko bagiye gukorana mu mushinga umwe w’indirimbo bise ‘Morocco’ .

Serivisi za Digital za Afrovera

Dufasha business n’imishinga kugaragara online bin yuze muri serivisi za digital zinoze kandi ku giciro gito cyane.

  • ✔ Gukora Website za business & companies
  • ✔ Posters & Graphic Design
  • ✔ Website Hosting & Domain
  • ✔ Gufungura YouTube Channels za business

Andikira kuri WhatsApp:

+254 700 852 479

French Montana, ufite inkomoko muri Maroc akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aherutse gutangaza aya makuru abinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), aho yemeje ko yamaze gushyiraho umurongo we (verse) mu ndirimbo ya Joshua Baraka. Ibi byahise bikurura amarangamutima menshi mu bakunzi b’umuziki, by’umwihariko abo muri Uganda no muri Afurika y’Iburasirazuba.

Uyu muraperi mpuzamahanga yari amaze iminsi yumva indirimbo ya Joshua Baraka iri kuri album “Juvie”, ni indirimbo yise ‘Morocco’ ndetse bigaragara ko yayikunze cyane, bituma afata icyemezo cyo kuyinjiramo. French Montana asanzwe azwiho gukorana n’abahanzi batandukanye bo hirya no hino ku Isi, by’umwihariko no muri Afurika, aho yanigeze gukorana n’itsinda Triplets Ghetto Kids.

Aya makuru yakiriwe neza cyane n’abakunzi b’umuziki muri Uganda, benshi bashimira Joshua Baraka ku buryo akomeje kuzamura ibendera ry’igihugu cye ku ruhando mpuzamahanga.

Joshua Baraka yataramiye mu birori byo gutangiza ku mugaragaro irushanwa rya AFCON 2025, ndetse anakurikirana umukino wa mbere wa Uganda Cranes bakinnye na Tunisia. Ibi byongeye gushimangira ko ari mu bihe byiza by’izamuka mu muziki we.

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here