26.5 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroNtibakwiye kwibagirana – Amarira ya Eddy Kenzo ku bahanzi bapfa badafite aho...

Ntibakwiye kwibagirana – Amarira ya Eddy Kenzo ku bahanzi bapfa badafite aho bashyingurwa kandi barakoreye Igihugu

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Mu gihe abakunzi b’umuziki muri Uganda bari mu gahinda gakomeye ko gusezera ku mubyeyi wa Fik Fameica, nyakwigendera Jackline Nassimbwa, amagambo ya Eddy Kenzo yakoze benshi ku mutima.

 

Eddy Kenzo, umuhanzi ukunzwe cyane akaba n’Umuyobozi wa Uganda National Musicians Federation (UNMF), yatangaje ko abahanzi benshi bapfa badafite aho bashyingurwa mu cyubahiro, nubwo baba barasize izina rikomeye n’umusanzu ukomeye ku gihugu.

Yabivugiye mu muhango wo kwibuka no gusezera ku mubyeyi wa Fik Fameica, aho yavuze ko mu gihe agifite manda ku buyobozi bwa UNMF, azaharanira ko hashyirwaho irimbi ryihariye rishyingurwamo abahanzi, by’umwihariko igihe imiryango yabo ibyemeye.

Kenzo yavuze ko hari abahanzi benshi bakomoka mu buzima bugoye, bamwe bakuriye mu mihanda, bityo bakabura amasambu y’imiryango yabashyinguramo, nyamara bararirimbye igihugu, baragishimishije kandi bagafasha guteza imbere umuco n’imyidagaduro.

Yagize ati: “Hari abahanzi bapfa badafite aho bashyingurwa, nyamara barakoreye igihugu. Ntibakwiye kwibagirana.”

Yakomeje avuga ko iryo rimbi ry’abahanzi ryaba ikimenyetso cy’igihugu, aho abakunzi b’umuziki basura, bakibuka umurage w’abahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.

Muri uwo muhango, hanagaragaye n’abandi bantu bakomeye barimo Bobi Wine, umuhanzi akaba n’umuyobozi wa NUP, wakoresheje uwo mwanya anenga ubuvuzi buke mu gihugu, avuga ko nyakwigendera Jackline Nassimbwa yashobora kuba yari gukira mu gihe Uganda yari kuba ifite ibikorwaremezo bikomeye by’ubuvuzi.

Bobi Wine yavuze ko urupfu rwe rwa kanseri ku myaka 51 ari igihombo gikomeye kandi giteye agahinda, ashimangira ko hari byinshi byari gukorwa kugira ngo ubuzima bwe burokoke.

Umubyeyi wa Fik Fameica, Jackline Nassimbwa, ateganyijwe gushyingurwa ku wa 29 mu gace ka Kasana, mu Karere ka Luweero.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here