23.2 C
Africa
Donderdag, April 23, 2026
HomePolitikeNyuma y’iminsi micye hari agahenge, imirwano yubuye mu isura nshya hagati ya...

Nyuma y’iminsi micye hari agahenge, imirwano yubuye mu isura nshya hagati ya M23 na FARDC iri kumwe n’abambari bayo

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Imirwano yubuye kuva muri iki gitondo cyo ku wa Gatatu tariki ya 10 Mata 2024 aho wazalendo, FARDC n’abandi bafatanyabikorwa bayo bakozanyijeho na M23 mu gace ka Nyakajanga na Nteko hafi ya kabaya ku gice gihuza Matanda na Masisi. 

Amakuru aturuka ku mirongo y’imbere ku rugamba avuga ko Wazalendo na FARDC aribo babanje kugaba ibitero muri utu duce, hanyuma M23 igasubiza yirwanaho inarengera abaturage. 

Bivugwa ko nano hari indi mirwano yahuje izi ngabo za Leta na M23 ibera mu duce twa Shasha na Bweramana. 

Muri iyi mirywano, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryifuzaga kwigarurira kariya gace kugirango bafungure umuhanda wa N2 ufitwe n’izi ntare za Sarambwe. 

Ni mu gihe hari hashize iminsi itari myinshi hatumvikana imirwano mu bice bitandukanye bya Kivu ya Ruguru, ariko ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi byo byari bikomeje kwiganza. 

Aha twavuga nko ku munsi w’ejo hashize hamenyekanye amakuru ko umusirikare wa FARDC yiraye mu nka z’Abatutsi muri Teritwari ya Nyiragongo akicamo enye izindi zigakomereka. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here