29.4 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeImyidagaduroNyuma yo kutumvikana n’abateguye igitaramo, Spice agiye kongera gutaramira Uganda nyuma y’amatora

Nyuma yo kutumvikana n’abateguye igitaramo, Spice agiye kongera gutaramira Uganda nyuma y’amatora

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

 

Umuhanzikazi w’icyamamare mu njyana ya Dancehall wo muri Jamaica, Spice amazina ye nyakuri akaba Grace Latoya Hamilton, yemejwe kongera gutaramira muri Uganda nyuma y’uko igitaramo yari yaratumiwe mo mu mpera za 2025 cyari cyahagaritswe kubera kutumvikana n’abari bagiteguye.

Igitaramo cyari cyiswe “Spice Queen of Dancehall Live From Jamaica” cyari giteganyijwe kuba ku wa 6 Ukuboza 2025, kuri Lugogo Cricket Oval, ariko cyahagaritswe mu Ugushyingo 2025. Icyo gihe, Spice yatangaje ko atazitabira icyo gitaramo, ashingira ku kuba uwari wagiteguye atarubahirije amasezerano bagiranye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Spice yagize ati “Sinzitabira igitaramo cyo muri Uganda ku wa 6 Ukuboza. Nari niteguye cyane guhura n’abakunzi banjye baho, ariko uwari uteguye igitaramo ntiyubahirije ibyo twari twumvikanye.”

Nyuma y’aho, abategura iki gitaramo batangaje ko kitasubitswe burundu, ahubwo cyimuriwe ku kindi gihe kizatangazwa nyuma y’amatora rusange ateganyijwe muri Uganda.

Uganda izakora amatora ya Perezida ku wa 15 Mutarama 2026, ari na yo mpamvu abategura igitaramo bavuze ko itariki nshya izatangazwa nyuma y’ayo matora, mu rwego rwo kwirinda ibibazo by’umutekano no gutuma igitaramo kiba mu mwuka mwiza.

Mu itangazo ryabo bagize bati “Igitaramo cya Safari Beats Concert kizitabirwa n’Umwamikazi wa Dancehall Spice wo muri Jamaica nticyahagaritswe, ahubwo cyarasubitswe. Itariki nshya izatangazwa nyuma y’amatora rusange.”

Bakomeje bamenyesha ko amatike yose yari yaraguzwe azakomeza gukoreshwa, basaba abayafite kuyabika neza, harimo kode n’imibare iyiranga, kugira ngo bazayakoreshe ku itariki nshya izatangazwa.

Iki cyemezo cyahaye icyizere abakunzi ba Spice bo muri Uganda, biteguye kongera kumwumva no kumureba ataramira imbaga nyuma y’ayo matora.

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here