25.7 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomePolitikePerezida Ramphosa wa Afurika y’Epfo yaba yemeye gucisha make ku kibazo cya...

Perezida Ramphosa wa Afurika y’Epfo yaba yemeye gucisha make ku kibazo cya M23? Kuki asuye u Rwanda na Uganda mu bihe bikurikiranye?

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Perezida wa Afurika y’Epfo cyril Ramaphosa ,akomeje kugaragaza ibimenyetso by’uko ashobora  kuba yaratangiye gucisha make no guhindura imyumvire ku kibazo cya M23 imaze igihe ihanganye na FARDC n’abambari bayo babarizwamo n’ingabo za SADC nk’uko nawe ubwe aheruka kubyitangariza nyuma y’ibiganiro  aheruka kugirana na Perezida Pauk Kagame w’u Rwanda. 

Perezida kagame nawe ubwe yavuze ko ibiganiro hagati ye na Ramaphosa bitagombaga kurangira bataganiriye ku ngingo y’umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse yongeraho ko  nawe yanyuzwe n’ibyo biganiro. 

Nyuma yo kuganira na Perezida Paul Kagame akavuga ko asubiye i Pretoria yahinduye imyumvire ku kibazo cy’umutekano mu burasazuba bwa DRC, ubu Perezida Ramaphosa ategerejwe I Kampala muri Uganda aho agomba kujya guhura na Perezida  yoweri Kaguta Museveni kuwa 15 Mata 2024. 

Kuki Perezida Ramafphosa asuye u Rwanda na Uganda mu bihe bikurikiranye? 

Bimaze kuba ikimenyabose ko Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushinja u Rwanda na Uganda gutera inkunga  M23 n’ubwo ibi bihugu byombi bidahwema guhakana ibi birego byivuye inyuma. 

Amakuru ducyesha Rwandatribune avuga ko Afurika Y’epfo nk’igihugu cyohereje ingabo mu Burasarazuba bwa RDC gufasha FARDC kurwanya M23, yaje gusanga iyi ntambara bahanganyemo n’Intare za Sarambwe itazapfa kuborohera bitandukanye n’uko bitekerezaga, dore ko hari n’abasirikare ba Afurika y’Epfo bamaze kwicwa na M23, abandi bakaba barafashwe mpiri ndetse ubu bakaba bakiri mu maboko yayo. 

Hari kandi n’igitutu cy’Abanyapolitiki batavuga rumwe n’Ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, basanga Perezida Ramaphosa yarakoze ikosa rikomeye ryo kohereza abasirikare kurwanya M23. 

Aya makuru akomeza avuga ko, ubutegetsi bwa Perezida Ramaphosa ubu bwatangiye guhindura umuvuno ku kibazo cya M23 ahubwo bukaba bufite gahunda yo kumvisha Perezida Tshisekedi, kwemera kwicarana na M23 hanyuma  ikibazo  kigakemuka binyuze mu biganiro bya Politiki aho gukomeza gushyira imbere intambara. 

Ibi kugirango bigerweho, Perezida Ramaphosa ngo asanga u Rwanda na Uganda ari ibihugu bigomba kubigiramo uruhare  ndetse ngo akaba ari  imwe mu mpamvu zamusunikiye kuza kuganira na Perezida Kagame, ubu akaba agiye gukurikizaho Perezida Museveni wa Uganda. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here