24.5 C
Africa
Vrydag, Mei 8, 2026
HomePolitikePerezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yarusimbutse nyuma y’uko agabweho igitero gikomeye cyane.

Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yarusimbutse nyuma y’uko agabweho igitero gikomeye cyane.

Date:

Related stories

spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Biravugwa ko Perezida Volodymyr Zelenskyy wa Ukraine yarusimbutse nyuma y’uko igisirikare cy’u Burusiya, cyageragezaga kumugabaho igitero gikomeye cyane kigamije kumwica. 

Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 06 Werurwe 2024, ubwo Perezida Zelenskyy yari yasuye agace ka Odesa ko mu majyepfo ya Ukraine, nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru byo mu Bugiriki. 

Bivugwa ko ubwo imodoka zari ziherekeje perezida Zelenskyy zari zigeze mu ntera y’ibirometero 150 uvuye ku zari ziherekeje Minisitiri w’intebe w’u Bugiriki, Kyriakos Mitsotakis, zagabweho igitero cya misile yari yatewe n’igisirikare cy’u Burusiya. 

Ibinyamakuru byo mu Bugiriki bivuga ko ingabo z’u Burusiya zagabye kiriya gitero saa tanu n’i minota 43, za mugitondo. 

Iyi nkuru ivuga ko Zelensky yari yerekeje mu gace ka Odesa kuhahurira na minisitiri w’intebe w’u Bugiriki wari wageze muri Ukraine mu ibanga rikomeye , mbere yo kuhava yerekeza i Bucharest muri Romania. 

Abategetsi bo mu Bugiriki, bemeje aya makuru, ariko bakavuga ko ntakibazo cyigeze kibaho kubera kiriya gitero. 

Umunyamabanga mukuru wa leta y’u Bugiriki, Stavros Papastavrou, yavuze ko bose bahavuye ari bazima. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here