25.7 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeAndi makuruRDC: Umusirikare ukomeye W’umunyamulenge yafunzwe »Inkuru irambuye

RDC: Umusirikare ukomeye W’umunyamulenge yafunzwe »Inkuru irambuye

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Umusirikare wo mubwoko bw’Abanyamulenge ubarizwa mungabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafunzwe azizwa ko ari umututsi.

Sous Lieutenant Justin Mudumira, uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, yafungiwe i b’Uvira, azira ubwoko bwe abatutsi.

Uyu musirikare ubarizwa mu mungabo za FARDC yahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, aho bya vuzwe ko yasekewe n’Abapfulero ba muziza ko ngo yaba ashyigikira Abanyamulenge benewabo batuye mu misozi miremire y’Imulenge, bahora bahanganye na Maï Maï Bishambuke.

Aganira n’umunyamakuru wa Corridorreport.com; Umuvandimwe wa Sous Lieutenant Justin Mudumira, ya yavuze ko bibabaje kubona abasirikare ba FARDC, bavuka mu bwoko bw’Abanyamulenge bafungwa ndetse bamwe bakicwa bazira impamvu z’uko bavutse.

Yagize ati:  Justin yasekewe n’Abapfulero bavuga ko akunze kuvugana n’Abanyamulenge bahora bahanganye na Maï Maï.

Abajijwe icyatumye bamufunga yagize ati: “Justin azira ko avugana n’abantu batuye mu Minembwe, bikaba aribyo bigize icyaha! Ariko pe Ntabwo abanya Minembwe bose ari Twirwaneho.”

Gufunga Abanyamulenge, muri RDC bisa nibimaze kurenga urugero ni mugihe kandi Colonel Gereyadi, yafunzwe ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 01 Mutarama 2024, afungirwa i Kinshasa, k’umurwa mukuru w’i Gihugu cya RDC, azira kuba ari Umunyamulenge.

Sous Lieutenant Justin Mudumira, uvuka mu bwoko bw’Abanyamulenge, yafungiwe i b’Uvira, azira ubwoko bwe abatutsi.
Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img