Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye ku izina rya The Ben yatangaje ko yatumiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu gitaramo cye gisoza umwaka cyiswe ‘The New Year’s Groove’, giteganyijwe ku wa 01 Mutarama 2026 muri BK Arena.
The Ben yabigarutseho mu kiganiro RBA Iwacu gikorwa na Kate Gutsave, aho yavuze ko iki gitaramo gifite igisobanuro gikomeye kuri we n’abakunzi b’umuziki, kuko ari uburyo bwo gutangirana umwaka mushya n’abanyarwanda.
Bimaze kumenyerwa ko Umukuru w’Igihugu ajya agaragara mu bitaramo bigiye bitandukanye, hari amahirwe menshi ko niki cya ‘The New Years Groove’ yakibonekamo.
Iki gitaramo gitegerejwe cyane n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda, bitewe n’imitegurire yacyo idasanzwe, ariko by’umwihariko kuko giteganyijwe gushyira akadomo ku ihangana rimaze iminsi rivugwa hagati y’abahanzi bakomeye mu Rwanda: The Ben na Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melody.
Mu minsi ishize, aba bahanzi bombi bagiye basohora indirimbo zirimo amagambo yihariye agaragaza ihangana, aho buri umwe ashimangira ko ari we uyoboye abandi mu muziki nyarwanda.
Ku wa 17 Ukuboza, Bruce Melody yasohoye indirimbo ‘Munyakazi’, aho yumvikanye ashinja The Ben ubunebwe. The Ben na we ntiyatinze kumusubiza, asohora indirimbo ‘Indabo Zange’ ku wa 27 Ukuboza, aho yibukije Bruce indabo yigeze gushyira Kizz Daniel akazitera utwatsi.
Byongeye kandi, mu mashusho y’iyo ndirimbo, yagaragaje ko Bruce Melody yaba yaribaiwe n’ibiyobyabwenge, nubwo uyu muhanzi aherutse kubihakana ku mugaragaro.
Ibi byose byatumye igitaramo cya ‘The New Year’s Groove’abantu benshi bagitegereje bashaka kureba uko iri hangana rizasozwa n’icyo rizasiga mu muziki nyarwanda.



