26.5 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomePolitikeU Rwanda rwasubije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarushinje gutegura ’Jenoside y’Abahutu’

U Rwanda rwasubije Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarushinje gutegura ’Jenoside y’Abahutu’

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yarushinje kuba ruri mu myiteguro yo gukorera Jenoside Abahutu, ruyibutsa ko itakabaye ivuga ibi mu gihe ari yo gihugu rukumbi cyahaye FDLR uburenganzira bwo kwirirwa yica abaturage bacyo. 

Ku wa Kane tariki ya 9 Gicurasi ni bwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize ibi birego bishya ku Rwanda biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo, Christophe Lutundula. 

Ni Lutundula waganiraga n’abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa aho yashinje u Rwanda gutegura Jenoside y’Abahutu bo muri Kivu y’Amajyaruguru. 

Uyu mugabo yashinje Perezida Paul Kagame kuba amaze iminsi avugira mu bitangazamakuru mpuzamahanga ko “ingabo z’u Rwanda ntizizava muri RDC kugeza igihe Abatutsi b’abanye-Congo bazabonera uburenganzira bwabo”; n’ubwo nta na rimwe Perezida Kagame yigeze yerura ngo yemeze niba u Rwanda rufite ingabo hakurya. 

Lutundula yavuze ko Abahutu b’abanye-Congo ari bo bafite ibyago byo gukorerwa Jenoside aho kuba Abatutsi. 

Yagize ati: “Kigali ivuga ko Abatutsi b’Abanye-Congo batotezwa ndetse bakaba babangamiwe na jenoside, nyamara tuzi ko uduce twibasirwa rimwe na rimwe ari udufite abaturage benshi b’Abahutu. Ibi bitwibutsa ko muri Jenoside yabaye muri 94 Ingabo z’u Rwanda z’ubu zateye inkambi muri Kibumba n’abandi, zica abantu hariya. Bari Abahutu ndetse barimo n’abanye-Congo.” 

Umukuru wa dipolomasi ya RDC yashinje by’umwihariko Perezida Paul Kagame kuba agamije guteza ihangana hagati y’Abahutu ndetse n’Abatutsi b’abanye-Congo ndetse no guteza ubushyamirane ku butaka bwa Kivu y’Amajyaruguru. 

Yunzemo ati: “Perezida Kagame n’ingabo ze ntibakwiye gukora Jenoside yo kwihorera ryihishwa kugira ngo bateze amakimbirane hagati y’abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru. Iyo bibaye turavuga tuti ’ni guverinoma ya Congo itazi gucunga amakimbirane yo mu gihugu’. Ibyo birasebetse rwose, ni amahano cyane “. 

Guverinoma y’u Rwanda biciye mu muvigizi wayo, Yolande Makolo, yagaragaje ko RDC itakabaye ivuga mu gihe ibizi neza ko yahaye FDLR rugari ngo yice abaturage bayo. 

Ku rubuga rwe rwa X yagize ati: “Ibi ni ubusazi kuba bivugwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu rukumbi ku Isi cyemereye interahamwe z’abajenosideri b’abanyamahanga (FDLR) kwica abaturage bacyo ndetse no kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside muri RDC. Guverinoma ya RDC ikomeje guha FDLR (yakoze Jenoside mu Rwanda) intwaro zo kwica Abatutsi muri Kivu y’Amajyaruguru n’Abanyamulenge muri Kivu y’Amajyepfo”. 

U Rwanda rugaragaza ko Abanyafurika bose bakabaye bahangayikishwa n’itsembamoko rikomeje kubera muri RDC, aho guterwa urujijo n’ibirego bigayitse bya Minisitiri Lutundula. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here