Umuhanzikazi Sheebah Karungi yatanze ubutumwa bukomeye bushishikariza abagore kwiyubaha no kwigirira icyizere, agaragaza ko izina rya “Queen” ritari ikamba rihatanirwa n’abantu, ahubwo ari agaciro umuntu avukana.
Yabitangaje mu ijoro ryo ku wa Gatatu, ubwo yaririmbiraga mu kabyiniro ka Shades of Kampala, aho yabajijwe ku mpaka zimaze iminsi zivugwa ku bahanzi Ava Peace na Jowy Landa, bombi biherutse kwiyita “Queen w’igisekuru gishya”.
Sheebah yavuze ko atumva impamvu habaho guhangana ku mazina nk’ayo, ashimangira ko kwitwa Umwamikazi atari ikintu umuntu atunga cyangwa arwanira.
Yagize ati, “Niba icyubahiro ari cyo nashakaga gusa, sinari gukora umuziki. Akenshi abagore barasuzugurwa, ariko nk’umugore, kwitwa Umwamikazi ni uburenganzira wavukanye.”
Sheebah yakomeje asaba abagore bose kwemera agaciro kabo badategereje icyemezo cy’abantu cyangwa kwihisha inyuma y’amazina. Kuri we, nta muntu ugomba kwitwara nk’ufite uburenganzira bwihariye ku izina rya “Queen”.
Yasoje ashishikariza abagore kubaho bafite icyizere, bakamenya ko ubwamikazi atari izina rihabwa n’abantu, ahubwo ari kamere n’agaciro umuntu aba afite kuva akivuka.



