25.7 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeUbutaberaUmugore yahukanye nyuma y’amezi abiri yonyine ashatse ageze iwabo apfirayo kubera ibyo...

Umugore yahukanye nyuma y’amezi abiri yonyine ashatse ageze iwabo apfirayo kubera ibyo umugabo we yari yabanje kumukorera

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Umugabo witwa Hagumimana Emmanuel wo mu karere ka Rubavu yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho gukubita no gukomereta bikabyara urupfu umugore bari bamaranye amezi abiri babana munzu bataraseranye. 

Ibi byabereye mu murenge wa Mudende, Akagari ka Kanyundo, umudugudu Murambi, kuri iki cyumweru tariki 28 Mata 2024. Mu gihe amakuru avuga ko izi nkoni zabyaye urupfu yazimukubise kuwa 25 Mata 2024, umugore yahukanira iwabo ari naho yarembeye bagerageza kumujyana kwa muganga agapfira mu nzira. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Murindangabo Eric yahamije aya makuru avuga ko bari bamaranye amezi abiri gusa.  

Ati “Umusore yari igihazi, bari bamaranye amezi abiri babana batarasezeranye yaramukubise yahukanira iwabo ntiyabivuga, nyuma arembye nibwo bagiye kumujyana kwa muganga ahita apfa.” 

Umurambo wa nyakwigendera kuri iki cyumweru, tariki 28 mata wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma, uhita ushyingurwa. 

Gitifu Murindangabo yasabye abaturage kwirinda amakimbirane, yabyara intonganya, kuko bakwiriye gukemura ibibazo mu bwumvikane byananirana bakegera ubuyobozi bukabagira inama. Hagumimana yahise atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Mudende. 

Mu ntara y’iburengerazuba, inkuru zo kwicana zikomeje kwiganza, dore ko no mu karere ka Nyamasheke kuri iki cyumweru umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umugore amukuramo umwana yari atwite, mu nkuru zabanje twabagejejeho. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here