24.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomeUbutaberaUmupolisi wo mu rwego rwo hejuru ari mu bafatanywe amatoni y’ikiyobyabwenge gikomeye...

Umupolisi wo mu rwego rwo hejuru ari mu bafatanywe amatoni y’ikiyobyabwenge gikomeye bafatiwe ibihano bikakaye n’Urukiko Rukuru

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Urukiko Rukuru rwo muri Côte d’Ivoire rwakatiye abantu 13 barimo umupolisi wo ku rwego rwo hejuru, igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo gufatanwa toni zirenga 2 z’ikiyobyabwenge cya Cocaine, bakanahamywa icyaha cyo gucuruza ibiyobyawenge ndetse byanzuwe ko buri umwe azishyura ihazabu ya miliyoni 100 z’Amadolari ya America. 

Ikinyamakuru The Guardian gitangaza ko aba bantu uko ari 13 bahamijwe ibyaha byo gucuruza no gukwirakwiza mu bantu ikiyobyabwenge cya Cocaine, barimo n’uyu mupolisi wo ku rwego rwo hejuru ndetse n’undi ufite ubwenegihugu bwa Espagne. 

Umushinjacyaha yari yagaragarije Urukiko ko aba bantu basanzwe bacuruza ibiyobyabwenge ku rwego mpuzamahanga kuko batacururuziga muri Cote d’Ivoire gusa, ahubwo ko iperereza ryagaragaje ko bakorana n’abarucuruza muri America y’Amajyepfo, u Burayi ndetse n’ahandi. 

Iki biyobyabwenge bya Cocaine bafatanywe, bari bafite umugambi wo kubigemura mu Burayi, mu Buhinde ndetse no muri Australia ndetse bari kuzajya babifashwamo n’aba bantu barimo uyu mupolisi warahiriye inshingazo zo kurinda ibyangiza igihugu birimo iki kiyobyabwenge. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here