29.4 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomePolitikeUmuryango w’Abibumbye wasabye ikintu gikomeye FARDC n’abambari bayo nyuma y’ishyano baheruka gukora...

Umuryango w’Abibumbye wasabye ikintu gikomeye FARDC n’abambari bayo nyuma y’ishyano baheruka gukora barwana na M23.

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Intumwa yihariye y’umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis, yamaganye ibyo gutera ibisasu buhumyi ku baturage b’abasivili bikomeje kubera mu turere dutandukanye two muri Kivu ya Ruguru by’umwihariko ahitwa Mweso. 

Yavuze ko umuryango mpuzamahanga ububabajwe cyane n’ibitero biheruka guhitana abasivile barimo abagore n’abana by’umwihariko ahitwa Mweso. 

Uyu yavuze ko i Mweso harashwe ibisasu kuwa 25 Mutarama 2024, bihitana abantu 19 bikomeretsa abandi 20. 

Yakomeje asaba Impande ziri mu mirwano arizo umutwe wa M23 n’abo bahanganye barimo FARDC n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro iri kurwana ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na SADC yinjiye ku mugaragaro mu rugamba kurengera abasivile. 

Abantu barenga ibihumbi 8000 bagiye gushaka ubuhungiro hafi y’ibitaro bya Mweso nyuma y’ibyo bitero bivugwa ko byakozwe n’indege zitagira abapilote zizwi nka Drones ndetse n’imbunda ziremereye zisanzwe zimenyerewe cyane mu ntambara ya Ukraine n’u Burusiya. 

Kugeza ubu muri ako gace karimo ibi bitaro ngo hari abantu 251.000 bakeneye ubufasha bityo UN ikaba aisaba izi mpande zihanganye kutaharwanira ngo zibahitane. 

Icyakora, iri tangazo ntiryigeze rivuga abagabye ibyo bitero bakoresheje drone, indege,ibifaru n’ibindi. 

Umutwe wa M23 washinje ingabo za RDC nabo bafatanyije kugaba ibyo bitero ndetse bemeza ko bigaragazwa nabaturage baho. 

Ibi bitero byagabwe mu turere twose twigaruriwe na M23 aritwo Mweso, Mushaki, Karuba n’ahandi. 

Agace ka Mweso, gaherereye nko mu birometero 140 mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’umujyi wa Goma ifatwa nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 29 Mutarama 2024, Umuvugizi wa M23 witwa Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwa X yagze ati “Turemeza uruhare rwa SADC ifatanyije na FARDC, FDLR, abacancuro, inyeshyamba hamwe n’Ingabo z’u BURUNDI, mu bwicanyi bwakorewe abasivili mu turere dutuwe cyane i Karuba, Mushaki no mu nkengero zaho, hakoreshejwe imbunda nini na drone ya CH-4.” 

“M23 ikomeje kurengera abaturage b’abasivili yibasiwe kandi iramenyesha rubanda ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no guhangana n’ingabo mbi zihuriweho z’ubutegetsi bwa Kinshasa.” 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img