31.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomePolitikeByahinduye Isura: Ibisasu byinshi cyane biremereye cyane by’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika...

Byahinduye Isura: Ibisasu byinshi cyane biremereye cyane by’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo byibasiye abasivile muri Masisi.

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2024 mu duce twa Karuba na Mushaki, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, harashwe ibisasu biremereye cyane birashwe ku bwinshi byibasira abasivile. 

Ni ibisasu byarashwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho amakuru agera kuri Corridorreport.com avuga ko biriya bisasu mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa gatatu. 

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abambari bazo zarashe biriya bisasu ziherereye kure ya Karuba na Mushaki. 

Ni mu gihe ku munsi w’ejo tariki ya 30 Mutarama 2024, umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka, yashyize hanze inyandiko yamagana ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ku bikorwa bya zo byo kurasa ibisasu biremereye ahatuwe n’abaturage. 

Ni inyandiko uyu muvugizi wa M23 mu bya Politike yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter 

Izi nyandiko ze zavugaga ko abarwana ku ruhande rwa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwibasira abasevile mu ntambara ibahanganishije na M23, avuga ko abaturage bakunze kwibasirwa ari abaturiye ibice byo muri teritware ya Masisi. 

Kanyuka yagize ati: “Ihuriro rigizwe n’imitwe y’itwaje intwaro ifasha FARDC kuturwanya bafatanije n’ingabo za SADC, bagabye ibitero mu baturage baturiye Karuba na Mushaki no mu nkengero zaho, muri teritware ya Masisi.” 

Muri iyo nyandiko ya Lawrence Kanyuka kandi, yashinje ingabo z’umuryango w’abibumbye (MONUSCO), kuba nabo binjiye mu rugamba aho yagaragaje ko barashe bakoresheje indege za MONUSCO bibasira ingo z’abaturage bahereye muri teritware ya Rutsuru. 

Yasoje avuga ati: “M23 iributsa imiryango ivuganira ikiremwa muntu, kugoboka Abaturage bari mukaga bashyizwemo n’ingabo z’ubutegetsi bubi bwa Perezida Félix Tshisekedi.” 

Tubibutse ko k’u munsi w’ejo ku wa kabiri ihuriro ry’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zagabye ibitero biremereye, aho zashakaga kwisubiza uduceturi mu nkengero za Sake ziheruka kwamburwa na M23. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 31 Mutarama 2024 mu duce twa Karuba na Mushaki, muri teritware ya Masisi, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, harashwe ibisasu biremereye cyane birashwe ku bwinshi byibasira abasivile.  Ni ibisasu byarashwe n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Repubulika Iharanira...Byahinduye Isura: Ibisasu byinshi cyane biremereye cyane by’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo byibasiye abasivile muri Masisi.