33.8 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomeUbureziHamenyekanye amakuru mashya ku mwarimu witwa Harerimana wiyahuye kubera ubuhemu yakorewe n’umukobwa...

Hamenyekanye amakuru mashya ku mwarimu witwa Harerimana wiyahuye kubera ubuhemu yakorewe n’umukobwa yakundaga!

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Kuri uyu wa Gatatu, abaturage batunguwe n’umusore w’imyaka 27 witwa Harerimana Pascal,wari umwalimu wigisha mu mashuri abanza basanze amanitse mu mugozi yapfuye bagakeka ko yiyahuye. 

Uyu mwalimu wabaga mu murenge wa Muko, Akagali ka Cyogo, Umudugudu wa Kabere mu karere ka Musanze,wigishaga muri E.P Mubago mu murenge wa Nkotsi,bikekwa ko yiyahuye kubera ko umukobwa yakundaga yamwanze. 

Amakuru avuga ko uwamubonye bwa mbere ari Umwarimu bakodeshaga mu gipangu kimwe,wahamagawe n’umukobwa wakundanaga na Nyakwigendera amusaba ko yajya kumumurebera ngo kuko yaramaze kumusezeraho amubwira ko agiye kwiyahura. 

Uyu ngo yafashe icyo cyemezo nyuma yo kuvugana n’uyu mukobwa bari bamaze iminsi bari mu rukundo wo mu Karere ka Rubavu,ari naho uyu musore akomoka, amubwira ko agiye kwiyahura kubera ko yamwanze. 

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Claudien NSENGIMANA , yavuze ko kugeza ubu bataramenya icyaba cyateye mwarimu kwiyahura. 

Ati “Kugeza ubu amakuru yuko yaba yiyahuye twayamenye, yari acumbitse mu Murenge wa Muko , icyaba cyamuteye kwiyahura ntabwo turakimenya.” 

Meya Nsengimana yongeraho ko iperereza riri gukorwa gusa ko hari ibivugwa ko umukobwa yaba yamwanze ariko umuntu atabihamya nk’ukuri. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here