Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, Gabby Bugaga, yitabye Imana mu buryo budasobanutse, nyuma yo kuboneka mu modoka ye mu gitondo cyo kuri uyu wa 16...
Mahoro Peace Association ifatanyije na Isoko U.S bateguye imyigaragambyo y’amahoro iteganyijwe ku wa 20 Mata 2026 i Washington DC, igamije kwamagana ihohoterwa...
Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba cyane mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Leta yafashe icyemezo gikomeye igamije guhindura icyerekezo cy’urugamba. Mu nama...
U Burundi bwakiriye abarwanyi b’umutwe wa FDLR, mu gihe umwuka mubi urushaho kwiyongera hagati yabwo n’u Rwanda, nyuma y’ibyabaye vuba aha muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Ibi bije nyuma y’uko ihuriro rya AFC/M23 ritangiye kwigarurira vuba ibice by’ingenzi mu kibaya cya Rusizi, birimo n’umujyi wa Uvira.
Hagati y’itariki ya 7 n’iya 10 Ukuboza 2025, abarwanyi ba FDLR babarirwa mu magana bambutse berekeza mu Burundi bari kumwe n’abasirikare bagera ku 20,000 bo mu ngabo za RDC (FARDC) n’ihuriro rya Wazalendo.
Benshi banyuze ku kiraro cy’umugezi wa Rusizi, ugabanya u Burundi na RDC, mbere yo kujyanwa mu nkambi z’igihe gito za Cishemere, Kansega, n’ikibuga cy’umupira w’amaguru cya Buganda.
Muri Buganda, ingabo z’u Burundi zatanze ibiribwa n’ubundi bufasha ku basirikare bagera kuri 1,600 ba FARDC na FDLR, mu gihe bivugwa ko abarwanyi barenga 400 ba Wazalendo batahawe ubwo bufasha. Abasesenguzi bavuga ko ibi bigaragaza ubufatanye u Burundi bumaze igihe kirekire bufitanye na FDLR na FARDC.
Amakuru ya SOS Medias agaragaza ko u Burundi buri gutegura inkambi nini iri kure y’umupaka, izakira abarwanyi ba FDLR, FARDC na Wazalendo, mu gihe bategereje ubufasha bwa Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC). ICRC igira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’ubutabazi mu bice by’intambara, birimo guhererekanya imfungwa no gutwara abarwanyi mu mutekano basubizwa muri RDC.
Mu gihe abarwanyi ba FARDC na Wazalendo bashobora gusubira i Kinshasa cyangwa mu bindi...
Mu minsi mike mbere y’uko hatangira Igikombe cy’Afurika cy’umupira w’amaguru (CAN 2025), kizabera muri Maroc kuva ku wa 21 Ukuboza 2025 kugeza ku wa...
Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, yasabye umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zifatika zigamije gushyira igitutu kuri...