22 C
Africa
Saterdag, April 25, 2026
HomePolitikeIjoro rimwe ashobora kubyuka akagira icyo akora abantu buzuye batakora! Perezida Kagame...

Ijoro rimwe ashobora kubyuka akagira icyo akora abantu buzuye batakora! Perezida Kagame yagize icyo avuga ku magambo ya Tshisekedi wamuteguje gutera u Rwanda

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Perezida Paul Kagame yatangaje ko yahaye agaciro gakomeye amagambo ya Perezida Felix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wigeze gutangaza ko ateganya gushoza intambara ku Rwanda. 

Tshisekedi yatangaje uwo mugambi mu Ukuboza umwaka ushize, ubwo yari i Kinshasa aho yasorezaga ibikorwa bye byo kwiyamamaza. 

Icyo gihe yateguje abanye-Congo ko nibamuhundagazaho amajwi azasaba inteko ishinga amategeko ya RDC kumuha uburenganzira agashoza intambara ku Rwanda, mu gihe rwaba rukomeje kuvogera uburasirazuba bw’igihugu cye. 

Ati: “Nimuramuka mwongeye kungirira icyizere, hanyuma u Rwanda rugakomeza ibyifuzo byarwo mu burasirazuba bw’igihugu cyacu, nzahuriza hamwe imitwe yombi mu nteko ishinga amategeko yacu kugira ngo nemererwe kubatangazaho intambara, kandi tuzajya i Kigali.” 

Tshisekedi yavuze ko Igisirikare cya RDC gifite ubushobozi bwo kurasa i Kigali kiri i Goma, kandi ko nibibaho “Kagame ntabwo azarara mu nzu ye, azajya kurara mu ishyamba”. 

Uyu wari wijeje abanye-Congo ko azashoza intambara ku Rwanda mu gihe hari isasu ryaba riguye ku mujyi wa Goma, yashinje Perezida Paul Kagame “gukina imikino n’abahoze ari abayobozi ba RDC”, ashimangira ko yiteguye “gusubiza ku bushotoranyi ubwo ari bwo bwose.” 

Yunzemo ati: “Paul Kagame ashobora gukina na buri wese, ariko utari Fatshi Béton”. 

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yabajiwe uko yakiriye ariya magambo y’ibikangisho ya Tshisekedi; asubiza ko yayahaye agaciro gakomeye. 

Ati: “Ni gute [amagambo y’ibikangisho ya Tshisekedi] ntayaha agaciro? Ndanatekereza ko afite ubushobozi buke bwo gusobanukirwa uburemere bw’ibyo avuga nk’umukuru w’igihugu.” 

“Ku bwanjye rero, ibyo ubwabyo ni ikibazo. Ni ikibazo gikomeye ngomba kwitegura nkanitaho. Bisobanuye ko ijoro rimwe ashobora kubyuka akagira ikintu akora udashobora gutekereza ko abantu buzuye bakora”. 

Tshisekedi cyakora muri Gashyantare uyu mwaka yatangaje ko ibyo kujya mu ntambara n’u Rwanda asa n’uwabivuyemo, avuga ko yahisemo gukemura amakimbirane bafitanye biciye mu nzira y’ibiganiro. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here