31.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomePolitikeMinembwe: Ikibazo cy’ubujura mu Ngabo za FARDC zaterwaga no kubura ibiryo cyavugutiwe...

Minembwe: Ikibazo cy’ubujura mu Ngabo za FARDC zaterwaga no kubura ibiryo cyavugutiwe umuti »Umva umuturage

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Abasirikare mu ngabo za FARDC bakorera akazi kabo muri Komine ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bari kubyinira kurukoma nyuma yo kongera guhabwa amafaranga y’ibyo kuryo azwi nka Ration.

Colonel Alexis Rugabisha, none kuwa gatatu tariki ya 03 Mutarama 2024 nibwo yongeye kugera ahatuye aba basirikare mu Minembwe aho yari avuye i Bukavu; mu byari bimuzanye harimo no kongera gutangiza gahunda yo guha abasirikare bakorera muri aka gace amafaranga y’ifunguro azwi nka Ration bari bamaze igihe kirekire badahabwa na Leta ya RDC.

Mubyo umunyamakuru wa corridorreport.com yamenye harimo ko bariya basirikare bo muri brigade ya 12, ikorera mu misozi miremire y’Imulenge, bari bamaze igihe kingana n’Amezi arenga atandatu, badahabwa amafaranga abafasha kubaho ndetse kandi siyo yonyine kuko n’umushahara usanzwe batawuhabwaga muri ayo mezi yose ashize.

Ibi byari bimaze gutera amapfa mu basirikare aho ndetse byari bimaze ku menyekana ko bamwe muribo bagiye biyambura imyambaro ya Gisirikare bakambara iya gisevile, kugira ngo bahingire abaturage, nabo babahe ibyo barya!

Bamwe mu Ngabo za RDC bavuga bati: “Ingabo za RDC, zimaze igihe mu mihangayiko, muri bimwe bitunze Ingabo za FARDC, harimo ubujura, biba mu rwego rwo kugira ngo ba beho.”

Yakomeje ati: “Ubushize amafaranga agenerwa abasirikare yaraje ariko umwe muri bagenzi babo arayiba kugeza ubu ntawe uzi irengero rye.

Ibi bikaba byaratumye Inzara ikomeza kuvuza ubuhuha mu Ngabo za FARDC mu Minembwe, arinabyo byari byarakuruye ubujura bwinshi mu mirima y’abaturage.

Mu mezi make ashize havuzwe ko abasirikare bari mu Minembwe, bakoze amasengesho y’iminsi irenga itanu basaba Imana yo Mu Injuru guha leta ya Kinshasa, umutima urengera abasirikare b’igihugu cyabo.

Ahari Imana yaba y’umvise gusenga kwabo muri brigade ya 12, Bibilia, igira iti: “Musabe muzahabwa” Mushakashake muzaronka (Matayo 7:7)

Leta ya Tshisekedi yataye muri yombi abasirikare bayo 26  ibaziza kwikanga no gutinya M23

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img