Mu gihe abakunzi b’umuziki muri Uganda bari mu gahinda gakomeye ko gusezera ku mubyeyi wa Fik Fameica, nyakwigendera Jackline Nassimbwa, amagambo ya Eddy Kenzo yakoze benshi ku mutima.
Eddy Kenzo, umuhanzi ukunzwe cyane akaba n’Umuyobozi wa Uganda National Musicians Federation (UNMF), yatangaje ko abahanzi benshi bapfa badafite aho bashyingurwa mu cyubahiro, nubwo baba barasize izina rikomeye n’umusanzu ukomeye ku gihugu.
Yabivugiye mu muhango wo kwibuka no gusezera ku mubyeyi wa Fik Fameica, aho yavuze ko mu gihe agifite manda ku buyobozi bwa UNMF, azaharanira ko hashyirwaho irimbi ryihariye rishyingurwamo abahanzi, by’umwihariko igihe imiryango yabo ibyemeye.
Kenzo yavuze ko hari abahanzi benshi bakomoka mu buzima bugoye, bamwe bakuriye mu mihanda, bityo bakabura amasambu y’imiryango yabashyinguramo, nyamara bararirimbye igihugu, baragishimishije kandi bagafasha guteza imbere umuco n’imyidagaduro.
Yagize ati: “Hari abahanzi bapfa badafite aho bashyingurwa, nyamara barakoreye igihugu. Ntibakwiye kwibagirana.”
Yakomeje avuga ko iryo rimbi ry’abahanzi ryaba ikimenyetso cy’igihugu, aho abakunzi b’umuziki basura, bakibuka umurage w’abahanzi bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’uruganda rw’imyidagaduro muri Uganda.
Muri uwo muhango, hanagaragaye n’abandi bantu bakomeye barimo Bobi Wine, umuhanzi akaba n’umuyobozi wa NUP, wakoresheje uwo mwanya anenga ubuvuzi buke mu gihugu, avuga ko nyakwigendera Jackline Nassimbwa yashobora kuba yari gukira mu gihe Uganda yari kuba ifite ibikorwaremezo bikomeye by’ubuvuzi.
Bobi Wine yavuze ko urupfu rwe rwa kanseri ku myaka 51 ari igihombo gikomeye kandi giteye agahinda, ashimangira ko hari byinshi byari gukorwa kugira ngo ubuzima bwe burokoke.
Umubyeyi wa Fik Fameica, Jackline Nassimbwa, ateganyijwe gushyingurwa ku wa 29 mu gace ka Kasana, mu Karere ka Luweero.



