31.2 C
Africa
Woensdag, April 22, 2026
HomePolitikeRDC: Bahangayikishijwe bikomeye n’ikosa rikomeye Perezida Tshisekedi yasize akoze agiye hanze

RDC: Bahangayikishijwe bikomeye n’ikosa rikomeye Perezida Tshisekedi yasize akoze agiye hanze

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Kuva ku cyumweru tariki ya 7 Mata, Félix Tshisekedi yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. 

Umuyobozi ushinzwe gutangaza amakuru ya perezida,yagize ati: “Ahubwo yagiye mu mahanga kubera ibibazo byihutirwa bifitanye isano n’igihugu”. 

Kugeza ubu, hari urujijo kuri gahunda ya perezida kandi ibihuha bikomeje kuba byinshi mu gihe ku rundi ruhande mu burasirazuba bw’igihugu ihuriro Alliance River Alliance (AFC) riyobowe na Corneille Nangaa ndetse rifite igisirikare cya M23 ryegereye bikomeye Goma. 

Umunyekongo uba mu murwa mukuru wa Kivu,Goma, yabwiye ikinyamakuru La Libre Afrique ati: “M23 yafashe umujyi wa Saké ari wo nzitizi ya nyuma mbere ya Goma. Sake irimo ubusa. Umujyi rwagati uri mu kibaya bigoye kurinda. Ku wa gatatu nyuma ya saa sita, M23 ivuga ko ikomeje kwerekeza mu majyepfo.” 

Abaturage benshi ba kongo barahangayitse kuko igihugu gisa naho nta muyobozi n’umwe gifite ubu. 

Amakuru aremeza ko Perezida Tshisekedi yaba arembeye mu Bitaro mu gihugu cy’Ububiligi. 

Aya makuru yo kubura kwa Perezida aza yiyongeraho ko inteko ishingamategeko ya Congo iherutse gutorwa itarabona abayobozi barindwi bo kuyiyobora ndetse abo nibo basimbura Perezida adahari. 

Ibi biriyongeraho ko Minisitiri w’Intebe uherutse gushyirwaho na Tshisekedi atararahira ndetse atarashyiraho guverinoma. 

Ikindi kibazo nuko abasenateri batowe nabo batararahira ndetse abahari ubu batemewe kuko igihe cyabo cyarangiye. 

Ibi bikiyongeraho ko guverinoma yari isanzweho imaze ukwezi n’igice yareguye. 

Ubukungu bw’igihugu cya RDC bukomeje gukendera ndetse bivugwa ko nta mushinga wa politiki ugaragara Minisitiri w’intebe uheruka gushyirwaho afite. 

Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here