29.8 C
Africa
Dinsdag, April 21, 2026
HomePolitikeRDC: Hashyizweho gahunda y’umwihariko yo gutabariza abaturage bakomeje guhonyorerwa muri Nord-Kivu

RDC: Hashyizweho gahunda y’umwihariko yo gutabariza abaturage bakomeje guhonyorerwa muri Nord-Kivu

Date:

Related stories

Naje kubera umubabaro” – Musaza w’imyaka 82 mu myigaragambyo y’Abanyamulenge i Washington DC

Impunzi z’Abanyamulenge zituye muri United States zazindukiye mu rugendo...

Ndayishimiye yahakanye ibyavuzwe ku nkongi ya Camp Base, avuga ko atari amashanyarazi yahatwitse

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye yahakanye amakuru yari yatangajwe...

Ndayishimiye yavuze ko ashobora kujya i Kigali ariko u Burundi bugakomeza gufunga umupaka n’u Rwanda

Perezida w’u Burundi Évariste Ndayishimiye, kuri ubu unayoboye African...
spot_imgspot_img
Afrovera Advertisement

Abasivili bakomeje gutesekera mu Burasirazuba bwa Congo, bagarutsweho n’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa PAM rivuga ko rikeneye byihutirwa nibura miliyoni 543 z’amadolari yo kugoboka aba baturage.

PAM yavuze ko ari ibikorwa by’ubutabazi bizatangira kuva muri Gashyantare kugeza muri Nyakanga uyu mwaka.

Iyi nkunga iri gusabwa nyuma y’uko muri Kivu y’Amajyaruguru intambara ikomeje kuvuza ubuhuha hagati ya M23 n’Ihuriro rya FARDC, aho abaturage bakomeje gupfa abandi bagahunga.

Kubera iyo mpamvu rero uyu muryango urahatirwa kuvugurura gahunda zawo zo gufasha abagireaho ingaruka n’umutekano mucye bityo ukaba ukeneye miliyoni 543 z’amadolari kugira ngo ukore ibikorwa byawo mu mezi 6 ari imbere.

Kugeza ubu muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu bagera kuri miliyoni 23.4 bari mu bihe ry’ibura ry’ibiribwa aho harimo miliyoni 5.4 mu ntara za ‘Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Hashyizweho gahunda y’umwihariko yo gutabariza abaturage bakomeje guhonyorerwa muri Nord-Kivu
Afrovera Advertisement

Latest stories

spot_img